Amakipe ane ahanganiye umukinnyi wahoze muri APR FC

Amakipe arimo Bugesera FC, Etoile de l’Est, Mukura Victory Sports na Gorilla FC akomeje kwifuza gusinyisha umukinnyi wo hagati mu kibuga Bukuru Christopher.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo ikipe ya APR FC yarekuye abakinnyi barimo umuzamu Rwabugiri Umar, rutahizamu Usengimana Danny na Bukuru Christopher wari warahagaritswe muri Gicurasi kubera imyitwarire mibi yari amaze igihe agaragaza.

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya APR FC nta y’indi kipe yahise yerekezamo, gusa kuri ubu ari mu biganiro n’amakipe ano yo mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports yigeze gukinira, harimo kandi ikipe ya Bugesera FC, Gorilla FC na Etoile de l’Est.

Ikipe ya Etoile de l’Est niyo ifite amahirwe menshi yo kumwegukana, kuko haciye ukwezi kurenga impande zombi ziri mu biganiro ndetse byagenze neza nta gihindutse arashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Biteganyijwe ko kuva tariki 28 Mutarama kugeza tariki 28 Gashyantare 2022 aribwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda rizaba rifunguye.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Ku bufatanye na Inkanga, Umunyamakuru wa afrimax tv yatanze uburyo wowe cyangwa njye twafasha abo twavuze haruguru kubona ubufasha bwahindura ubuzima.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda  hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

https://youtu.be/T_hXnxiuyCs

https://youtu.be/nFivYTZFE7Q

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published.