AMAKURU MASHYA: Umukomando wa FARDC yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda.

Undi musirikare wo mu ngabo za FARDC zibarizwa mu mutwe w’abakomando yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa ku mupaka wa Petite Bariere mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, na we ahita araswa n’ingabo z’u Rwanda, ahasiga ubuzima.

Byabereye mu Mudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Mbugangari, hafi n’umupaka wa Petite bariere mu ma saa saba z’ijoro.

Nk’uko bitangazwa n’abaturage batye aho byabereye bemeje ko bumvise urufaya rw’amasasu mu ijoro ryakeye nyamara ntibamenya ibibaye, nyuma mugitondo nibwo basanze ari umusirikare wa FARDC warasiwe mu Rwanda.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uyu musirikare yazaga asatira abasirikare bari hejuru ku minara (Tawa), byibuze amasasu arenga makumyabiri ni yo yarashwe.

Uyu Muyobozi yagize ati:”Uyu musirikare yarasaga yerekeza ku basirikare bari ku burinzi nyuma yaje kuraswa na mudahusha wo muri RDF ahita ahasiga ubuzima kugeza na n’ubu umurambo uracyahari hategerejwe ubuyobozi bwa FARDC kuza gushyikira umuntu wabo”.

Twashatse kumenya icyo umuyobozi bw’akarere bubivugaho, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yemereye Rwanda Tribune ko ayo makuru yayamenye,ndetse anemeza ko Ari mu nzira yerekeza aho byabereye.

Yagize ati: “Ubaye Uwa Kabiri ubimbwiye, ndetse ndi mu nzira njya kureba uko bimeze ibindi mwabaza umuvugizi wa RDF”

Muri Kamena uyu mwaka wa 2022, kuri uyu mupaka hari harasiwe undi musirikare wa FARDC winjiye ku mupaka w’u Rwanda arasa abashinzwe umutekano ndetse n’abaturage, akanakomeretsa mo bamwe, na we ahita araswa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ahita ahasiga ubuzima.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze itangazo bwemeza iraswa ry’umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC winjiye kuri Petite Barriere arasa ku minara y’abasirikare b’u Rwanda, na we agahita araswa mbere yuko agira uwo yivugana.

Leave a Reply

Your email address will not be published.