Amerika yahishuye ko ihangayikishijwe bikomeye n’ ’ubufasha bw’u Rwanda kuri M23’.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye mu munyamabanga wayo ushinzwe ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken, yatangaje ko bahangayikishijwe n’icyo zise ’amakuru yizewe’ yerekana ko u Rwanda rufasha inyeshyamba za M23.

Blinken yabitangarije i Kinshasa, aho ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mbere y’uko aza hano mu Rwanda.

Ni uruzinduko yagiriye muri Congo Kinshasa mu gihe iki gihugu kimaze iminsi kidacana n’uwaka n’u Rwanda gishinja guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zacyo.

Anthony Blinken wabanje kugirana ibiganiro na Perezida Antoine Félix Tshisekedi, yabwiye abanyamakuru ko nka Amerika bahangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda guha ubufasha uriya mutwe.

Ati: “Duhangayikishijwe cyane n’amakuru yizewe y’uko u Rwanda rwahaye ubufasha M23. Ibihugu byose bikwiye kubaka ubusugire bw’ubutaka bw’abaturanyi babyo.”

Blinken yavuze ibi nyuma ya raporo inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ziheruka gusohora zigaragaza ko u Rwanda hari ubufasha rwahaye umutwe wa M23.

Izi nzobere zagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda zahaye M23 ubufasha butandukanye burimo n’ibikoresho bya gisirikare, ndetse zinayifasha mu gitero yagabye ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo.

Ni ibirego u Rwanda rwamaganiye kure, rugaragaza umutwe wa FDLR Loni yemeje ko ufitanye imikoranire n’Igisirikare cya RDC nk’umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Blinken asa n’ukomoza kuri biriya birego byashinjwe u Rwanda, yavuze ko ukwinjira uko ariko kose kw’Ingabo z’amahanga muri RDC gukwiye kunyura mu mucyo.

Yavuze ko nka Amerika batari kwitwara buhumyi muri kiriya kibazo, ashimangira ko biteguye kuba abahuza mu rugendo rwo guhuza u Rwanda na RDC rwatangijwe na Afurika.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956/ 0788490502 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published.