APR FC yategeye akayabo abakinnyi mu rwego rwo kwirinda gusuzugurwa na AS Kigali inshuro eshatu zikurikiranya.

Ikipe ya APR FC yakubye agahimbazamusyi inshuro eshanu ku bakinnyi n’abatoza bayo kugira ngo bazabashe kwegukana igikombe kiruta ibindi (Super Cup).

Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo bizaba ari ibicika mu mukino w’ishiraniro uzahuza APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona na AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize w’imikino.

Uyu mukino uzatangira Saa Cyenda z’amanywa ufite byinshi uvuze ku makipe yombi, aho AS Kigali yifuza gukomeza gutsinda APR FC, mu gihe Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yifuza guhagarika urugendo rw’imikino myinshi imaze itazi uko gutsinda Ikipe y’Abanyamujyi bimera.

Amakuru yizewe INKANGA.COM yamenye ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamaze kumenyesha abakinnyi ko nibatwara igikombe buri mukinnyi azahabwa ibihumbi 250 by’Amanyarwanda, ubusanzwe buri mukinnyi yahabwaga ibihumbi 50 ku mukino batsinze.

Mu mwaka ushize w’imikino ikipe ya AS Kigali yahuye na APR FC inshuro eshatu, banganya rimwe, AS Kigali itsinda imikino ibiri inatwara APR FC igikombe cy’Amahoro iyitsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Kalisa Rashid aherejwe umupira na Ishimwe Christian.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956/ 0788490502 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published.