Centrafrique: Inyeshyamba zahishuye ko zishe Abasirikare 2 b’Abarusiya zikomeretsa bane mu mirwano ikaze.

Abacanshuro babiri b’Abarusiya bo mu isosiyete yigenga ishinzwe umutekano ya Wagner Group bishwe abandi bane barakomereka mu gitero cy’inyeshyamba mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Bangui, umurwa mukuru wa Centrafrica.

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 30 Gicurasi 2022, ku rubuga rwawo rwa Facebook, Ihuriro ry’imitwe irwanya ubutegetsi ‘Coalition des patriotes pour le changement’ ryerekanye ko “abacanshuro babiri b’Abarusiya bishwe abandi bane bakomeretswa n’ingabo zacu i Bossemptélé”.

Aka ni agace gaherereye mu birometero 369 mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrica, Bangui.

Mu nkuru yacyo y’umunsi, ikinyamakuru Corbeau News cyanditse ko “abacanshuro babiri b’Abarusiya bo mu isosiyete ya Wagner bishwe, abandi bane barakomereka mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro bagaragajwe n’abaturage baho ko ari inyeshyamba z’ihuriro Coalition des patriotes pour le changement (CPC)…”

“Itsinda ry’irondo ry’abacanshuro b’Abarusiya, bari ku mapikipiki agera kuri makumyabiri, baturutse i Bossemptélé, berekeza muri komini ya Gaga, ahacukurwa amabuye y’agaciro, bagabweho igitero n’inyeshyamba z’ihuriro Coalition des patriotes pour le changement “, ibi ni ibyatangajwe na kimwe mu binyamakuru byigenga muri iki gihugu.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko habayeho kurasana mu gihe cy’isaha hagati y’izi nyeshyamba n’abacanshuro b’Abarusiya.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published.