Mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 17 /01/2022 bamwe mu barimu bo mu karere ka Gicumbi bahamagajwe n’akarere, abo barimu bakaba bari abarimu 11 bakorera hirya no hino mu karere ka Gicumbi.
Ibi ariko bikaba bibaye nyuma y’ubutumwa bwanyujijwe kuri tweeter bwasabaga akarere ka Gicumbi gukurikirana no gukemura ibibazo byagiye bivugwa mu kigo cya GS Nyinawimana giherere mu murenge wa Nyamiyaga, aho bamwe mu barezi bahakorera bavugako bahozwa ku nkeke n’ubuyobozi bw’ikigo.
Bamwe mu bahakorera baganiriye n’itangazamakuru bavugako kiriya kigo kugikoreramo bigoranye cyane, ngo iyo ugerageje kuvuga no kugaragaza ibitagenda neza ”Baragukaraba”, aya akaba aramagambo akoreshwa cyane muri kiriya kigo.
Ibibazo byo muri kiriya kigo bikaba bimaze igihe kinini doreko iki kigo ari kimwe mu bigo bya Gatulika bibarizwa mu karere ka Gicumbi, akaba ari nayo igira uruhare mu gushyiraho abayobozi babyo, ariko umwarimu uza yohejwe n’akarere iyo ahageze ntibamwishimire baramukaraba (kumugambanira akajyanwa ahandi.)
Abarimu bahakoze bahavuye nabo bavugako kiriya kigo bisaba guhindura ubuyobozi bwose ngo kuko biragoye kumenya ibikiberamo kandi ngo hari abarimu babiri bigeze gusabirwa kwimurwa, umuyobozi w’ikigo abeshyera akanama gashinzwe imyitwarire y’abarimu ahimba imikono yabo avugako inama yateranye yiga kuri abo barimu asaba Diyosezi ya Byumba ko aba barimu bakwimurirwa ahandi, bandikiwe ibaruwa na Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba mu kwezi kwa munani ariko biza kudashoboka bitewe n’uko bitavuzweho rumwe.
Aya makuru yo guhimba imikono ku muyobozi w’ishuri twagerageje kuvugana nawe ngo tumubaze koko niba iyo mikono yarahimbwe ntibyadukundira,nibidukundira tuzabagezaho uko yadutangarije.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twandikiye ubutumwa umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza tugirango tumubaze neza iby’iki kibazo n’uku ibibazo biri muri GS Nyinawimana birigukurikiranwa ati:”Turi kubikurikirana hamwe n’inzego z’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika”.


Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira
Website yo mu bwoko bukurikira:
Iy’Urusengero na NGO
Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)
Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo
Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.
Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.
Hamagara/WhatsApp: 0788920788
Pls, mujye mubanza mujye kuri terrain, mubaze impande zombi ikibazo kireba, mbere yo gutangaza inkuru. Nk’irya tweeter watangaje mbere, wabonaga inyuze mu nzira za nyazo? Murakoze inkanga
Barabeshya hano nihonkora, abarimu barananiranye, ikigo cyacu ni kizima