Ibyari Umukino w’agishuti byarangiye hajemo nimigeri.(Dore amafoto)

Umukino w’umupira wamaguru wahuje ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda(Amavubi) na Sudan watangiye 4h:00 ku itariki 19/11/2022 uyobowe na ISHIMWE Claude.
Amakipe yose yatangiye yataka ashaka itsinzi dore ko ku ruhande rw’ Amavubi ho hari hashize igihe batabona itsinzi yaba mu mikino ya gicuti ndetse n’Imikino bakinnye mu gushaka itike y’Igikombe cy’Africa cyizaba muri 2024 mu gihugu cya Ivory Cost …. Kumumota wa 19 wo mukino mu gice cya mbere nibwo Umupira wagaruwe na Jimmy yambutse mu kibuga hagati awohereza kwa TUYISENGE Arsene nawe wahise ashakisha Umwataka w’Amavubi Gerald Bi Gouhu wahise awurenza umuzamu igitego cyiba cyiranyoye ibyishimo ku bakinnyi ndetse n’Abafana byiganza mu mpande zose.
Igice cya mbere cyaje kurangira Ari igitego 1:0 mu gice cya 2 umutoza Carlos yakoze impinduka aho Raphael York wariwagize Imvune yaje gusimburwa na Muhozi Fred ndetse na Gerald Gouhu akaza gusimburwa na MUGENZI Bienvenu ndetse nizindi mpinduka zabaye . Amakipe yakomeje kwatakana mu buryo butandukanye nkaho Muhadjiri yaje guhusha igitego ku mupira yarahawe na Bienvenu MUGENZI ndetse mbere Gerald Gouhu ataravamo habonetse uburyo bwa Penality ariko umusifuzi wo kuruhande ntiyemeranya nuwo hagati birangira Idatanzwe ,ku ruhande rwa Sudan mu minota ya nyuma y’umukino aho Umukinnyi wayo yateye Ishoti ariko ISHIMWE Pierre aza kuwukuramo ndetse nandi mahirwe babonye ariko ntibabona igitego Umukino urangora Ari Igitego 1 cy’Amavubi ku busa (0) bwa Sudan.
Ubwo umukino warurangiye nibwo Muhadjiri yaje gukubita Umugeri umukinnyi wa Sudan ndetse n’Umuzamu wa Sudan Ali Abdallah akubita Umukinnyi W’Amavubi habamo akavuyo kenshi bigera naho Police Y’URwanda yinjiye mu kibuga ngo ihoshe Impaka birangira ibyari umukino wa gicuti birangiriye mu migeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published.