Kate Bashabe bwambere yashishuye avuga kunzu y’umuturirwa yubatse, Iby’urukundo na Sadio Mane…..

Umushabitsi Kate Bashabe uzwi cyane mu by’imideri, yavuze ku mateka y’inzu y’agatangaza yubatse i Rebero mu Mujyi wa Kigali ndetse agaruka ku zindi ngingo zirimo ibyamuzweho ko akundana na Sadio Mane, ati: “Mwanyiciye isoko ubu nta musore wambaza izina.”

Uyu mukobwa unazwi ku mbuga nkoranyambaga, yavuzwe cyane ubwo Ibitangazamakuru byaba ibyo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo byatangazaga ko akundana na rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Sadio Mane.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel ya Yago TV Show, yavuze ko iby’uru rukundo byavuzwe n’Abanyamakuru na we ubwe atabizi.

Ati: “Uwo mubano abanyamakuru ni mwe muwuzi.”

Uyu mukobwa waganiraga n’uyu munyamakuru ashyiramo urwenya, yahise abwira Umunyamakuru ati: “Mwe mwishyire hamwe munshakire umugabo mumumpe noneho mujye mumuvuga mumuzi. Mwe munshyingira abantu…..”

Avuga ko kuri Sadio Mane byazanywe no kuba yari yagiye kureba umupira ikipe ye yari irimo gukina. Ati: “Njyewe sinabona aho mbarega, mwanyiciye isoko, muranshakira umugabo…kuko njyewe ibi ndabirambiwe maze kwiheba.”

Akomeza agira ati: “Njyewe ibintu nabyumvise nkuko na we wabyumvise. Ntabwo tuziranye [Sadio mane], maze kubirambirwa pe, maze no kwiheba pe, ibintu byo kwirirwa munshyingira abantu, munyicira isoko, ubu nta musore w’umunyarwanda wanyivugishiririza, ntawumbaza izina, barambona bakiruka bati.” Iyi nzu ifite amateka

Kate Bashabe uherutse kuzuza inzu igeretse i Rebero mu Mujyi wa Kigali ubu akaba anayituyemo, yagarutse ku mateka y’iyi nzu, avuga ko ari maremare.

Avuga ko kuyuzuza byamutwaye imyaka ine, ati: “Amateka yayo ni maremare cyane, yari inzozi zanjye none nazigezeho.”

Avuga ko byamugoye kugera kuri iki gikorwa kuko ubwayo iyi nzu iri mu kibanza kigari gifite metero kare 1 500, cyashoboraga kujyamo inzu nyinshi.

Ati:“Mama yari yanze ashaka ko dukora business ariko biriya iyo ufite inzozi, Imana ikaguha amahirwe, ubundi nifuzaga kugira mansion [inzu nini] mbere yuko nuzuza imyaka 30. Iyi nzu nayigezeho mbere yuko ngira imyaka nari naravuze.”

Avuga ko nubundi iyi nzu atayibamo wenyine ahubwo ko ateganya no kuzashyiramo abantu bamukodesha. Ubu ni rwiyemezamirimo.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956/ 0788490502 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published.