Kigali: Umukarani wafotowe atwaye ingorofani ubuzima burahindutse.

Biragoye kuba waba uri mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ukaba utarabona amashusho y’umugabo ukiri muto cyane utwaye ingorofani asiganwa n’imodoka mu muhanda, aho yamanukaga agasozi afatisha feri inkweto za Kamba mbili yakubaga muri kaburimbo ngo agabanye umuvuduko.

Ayo mashusho yakwirakwiye ku Isi yose yatumye abanyamakuru bajya guhiga uwo musore abenshi bakuyeho amasomo yo kudacika intege no gukora ibikwiye mu gihe ushakisha ibitunga umuryango, ndetse buri wese mu babonye ayo mashusho yumvaga ashaka kumenya ubuzima bwe.

Abaje gutohoza ye basanze uwafashwe amashusho ari Hagenimana Samuel w’imyaka 28 bazi ku izina rya ‘Tabi’, akaba umugabo w’umugore n’abana babiri. Yafashwe ayo mashusho arimo kumanuka mu muhanda uva mu Mujyi wa Kigali rwagati wekekeza ku Muhima, ahazwi nko Kuri Yamaha.

Uretse itangazamakuru ryamushakishaga, hari n’imwe muri hoteli yemeye kumuha ikiruhuko cyo mu mu minsi isoza icyumweru (weekend) ibyo azakenera byose, birimo ibyo kurya no kunywa n’izindi serivisi bikazishyurwa na hoteli.

Iyo hoteli ni Onomo iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga igira iti: “Ni umwaka mushya! Gukora cyane bizagena uko dusoza 2022. Kuruhuka ni ingenzi cyane kugira ngo twongere twirememo imbaraga. Ni muri urwo rwego twifuza guhemba uyu mukozi w’umunyamwete w’umwaka, tumuha amahirwe y’ikiruhuko gisoza icyumweru (staycation) yishyuriwe serivisi zose.”

Nyuma y’amasaha make ubwo buyobozi bw’iyo hoteli butangaje ko burimo gushakisha uwo mugabo, bunasaba ubufasha ku muntu wese kugira uruhare mu kumushakisha, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri bwatangaje ko nomero ze zamaze kuboneka ndetse baza kumuhamagara bakavugana na we uyu munsi.

Ubuyobozi bwa Onomo Hoteli Kigali bwagize buti: “Mwakoze mwese ku bitekerezo byanyu n’inyunganizi mwatanze. Twamaze kubona nomero y’uriya mugabo ndetse turamuhamagara uyu munsi.”

Abenshi mu batanze ibitekerezo bashimiye ubuyobozi bwa Onomo Hotel bwagennye ikiruhuko ariko bakifuza ko yashakirwa akazi ako ari ko kose muri iyo hoteli n’ahandi kuko ari byo byamuhindurira ubuzima kurushaho. Hari n’abatanze igitekerezo cyo kongera amafaranga kuri icyo kiruhuko, kugira ngo ibyishimo bye by’igihe azamara muri hoteli bitazarangirana no kuyitera umugongo.

Amashusho yafashe na telefoni amuhinduriye ubuzima

Iyo witegereje amashuho ubona ko ashobora kuba yarafashwe n’umuntu wari mu modoka yari ikurikiye Hagenimana ubwo yarwanaga no guhigama izindi modoka yirinda no kuba zamugongera muri kaburimbo hagati.

Hagenimana akora nk’umukarani wikorera imizigo mu Isoko rya Nyarugenge no mu nkengero zaryo. Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko akenshi akunze gukora ingendo nyinshi ku munsi zerekeza i Nyabugogo atwaye ibicuruzwa ku ngorofani.

Bitewe n’uburyo Hagenimana aba ahugiye mu murimo we wo gutwara ingorofani, biba bigoye kumufata umwanya muto ngo muganire kuko aba atekereza uko ibicuruzwa yahawe kwikorera bigomba kugera ku mukiliya byihuse.

Yavuze ko akomoka mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba yarageze mu Mujyi wa Kigali mu myaka 10 ishize ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Yatangiye gushakisha ubuzima mu mihanda ya Kigali, ahereye ku gukora muri resitora ikindi gihe agacuruza isambusa zikozwe mu birayi zizwi ku izina ry’ “Ibiraha” azenguruka mu mihanda itandukanye.

Muri ubwo buzima nabbashije gukuramo amafaranga y’u Rwanda 80,000 ari nay o nifashishije ngura ingorofani nkoresha mu kwikorera imizigo y’abacuruzi ku isoko.”

Kuri ubu abarizwa muri koperative y’abakarani yitwa ganumurimo ihuza abakarani bose bakorera muri ‘Quartier Mateus’ aho isoko rya Nyarugenge riherereye.

Muri aka kazi ni ho Hagenimana yakoze arizigama, birangira ashatse umugore none kuri ubu babyaye n’abana babiri, akaba yizera ko bitari gushoboka iyo adakuba ipatalo ngo akore.

Nizera rwose ko umuntu wese yakoresha amaboko ye akamubeshaho. Hadashingiwe ku nkomoko yawe, igikenewe ni uguharanira kugaragaza itandukaniro muri sosiyete ubamo.”

Yakomeje agira ati: “Mu dufaranga duke nkorera, mbasha kwishyura bimwe mu bintu by’ingenzi no guharanira ko umuryango wanjye ukomeza kubaho.

Bagenzi ba Hagenimana bamubona nk’umunymurava mu Mujyi wa Kigali, bakavuga uburyo asunikana ingorofani ye ingoga kandi akenshi iba itwaye ibicuruzwa bifite ibilo biri hejuru ya 50.

Umwe muri bagenzi be yagize ati: “Tabi, ntajya apfa kunanirwa. Ushobora gutekereza ko ari imashini cyangwa afite izindi mbaraga zidasanzwe. Ni gake uzamubona adafite akazi kuko buri mucuruzi aba ashaka kumuha akazi bitewe n’umwete agira.

Hagenimana yavuze ko na bo bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 kuko n’amafarana bakoreraga ku munsi yagabanyutseho icyakabiri kuko mbere yashoboraga gucyura amafaranga asaga 6,000 ku unsi.

Ikindi COVID-19 yakoze ni uko yatumye abenshi barundukira mu murimo wabo bituma habaho no gusaranganya amafarangga bakorera.

Umukarani igihe aba ari mu kazi.

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

About Sam Kabera

Umunyamakuru w'umwuga ,umaze imyaka myinshi mu itangazamakuru. NIBA UFITE INKURU USHAKA KO UKORERWA UBUVUGIZI, NYANDIKIRA,MPAMAGARA KURI (+250) 788235083, IBA NO KURI WHATSAAP.

View all posts by Sam Kabera →

One Comment on “Kigali: Umukarani wafotowe atwaye ingorofani ubuzima burahindutse.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.