Kirehe:Ubuyobozi buvuga ko nta mubyeyi urapfa abyara mu 2022.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, bwatangaje ko muri uyu mwaka wa 2022, nta mubyeyi urapfa ari kubyara, bityo bukaba bukomeje gushyiraho ingamba zatuma hatabaho iki kibazo gikumirwa mu buryo bwose bushoboka.
Mu Karere ka Kirehe, kuwa 14 Ugushyingo bayobozi b’Akarere bungirije; ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Modeste Nzirabatinya, ushinzwe imibereho myiza, Janviere Mukandayisenga, batangije icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.
Ni icyumweru gifite insangamyamatsiko igira iti “Nta mubyeyi ukwiye gupfa abyara,” cyatangijwe muri G.S Rugarama II.
Meya Mukandayisenga Janviere yatangarije MUHAZIYACU dukesha iyi nkuru ko iki kibazo bagihagurukiye, imibare y’ababyeyi bapfa babyara ikaba yaragabanutse ku buryo bugaragara.
Yagize ati: “Nta babyeyi tugira bapfa babyara kuko kugeza ubu nta n’umwe (case) turagira. Ni ugukomeza kubikumira.”
Yakomeje ati: “Turakangurira ababyeyi kwipimisha inda ku gihe no kubyarira kwa muganga. Ubu turi gukumira iki kibazo kuko ntacyo dufite.”
Mukandayisenga yasabye ababyeyi kureka imyumvire irimo ngo ‘Reka mpishe inda batayibona’, ‘nibayibona ikiri nto bazandoga’, ‘nayitwite mu buryo budasobanutse’. Yavuze ko ari ukubirwanya kuko ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana bushobora kugira ikibazo.’
Muri iki cyumweru, Akarere ka Kirehe kazibanda ku bikorwa byo gutanga inkingo ku bana bacikanywe, ibinini bya Vitamin A ku bafite amezi 6- 2, ibinini by’inzoka guhera ku b’imyaka 5 kuzamura, gukangurira ababyeyi kwipimisha inda inshuro 4, kuboneza urubyaro, kugira isuku mu ngo, gukaraba intoki no gusukura ubwiherero.

Leave a Reply

Your email address will not be published.