Leta y’u Bushinwa yohereje indege 30 z’intambara mu kirere kigenzurwa na leta ya Taiwan.

Leta ya Taiwan iravuga ko yohereje indege z’intambara kugira ngo ziburire indege 30 z’intambara zoherejwe n’u Bushinwa mu kirere cyayo cy’ubwirinzi.

Ibyabaye kuri uyu wa Mbere byaranze kuvogera kunini kubaye kuva muri Mutarama. Bije nyuma y’iminsi mike Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, aburiye u Bushinwa abusaba kwirinda gutera Taiwan, ubwo uyu muyobozi wa Amerika yasuraga icyo kirwa kugira ngo baganire ku mutekano.

Muri aya mezi ashize, u Bushinwa bukaba bwarongereye inshuro z’ubutumwa bw’indege zabwo z’intambara, buvuga ko biri mu rwego rw’imyitozo.

Ibikorwa nk’ibi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, byarakaje Taiwan ndetse byongera umwuka mubi mu karere.

Ni mugihe u Bushinwa bubona Taiwan nk’intara yabwo yigometse, ishobora gufata ku ngufu bibaye ngombwa.

Minisiteri y’ingabo ya Taiwan yavuze ko ubuheruka zari indege 22 z’intambara, indege y’intambara ya elegitoronike, n’indege yo kurwanya ubwato bw’intambara bugendera munsi y’amazi (Submarine).

Indege zanyuze mu gace ko mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’ibirwa bya Pratas biri mu kirere cy’ubwirinzi cya Taiwan (ADIZ) nk’uko bigaragazwa n’ikarita yatanzwe na minisiteri y’ingabo.

Ariko,  ngo indege ntizanyuze mu kirere cya Taiwan nyirizina, ibyari gufatwa nk’igikorwa cy’intambara.

ADIZ ni agace kari hanze y’ubutaka bw’igihugu ndetse n’ikirere cy’igihugu ariko aho indege z’amahanga zigaragara, zigakurikiranwa, zikagenzurwa hagamijwe kurengera umutekano w’igihugu.

Taiwan imaze umwaka urenga itangaza ko indege z’u Bushinwa ziguruka muri aka karere uko zishakiye zigamije kugerageza igisubizo cya gisirikare cya Taiwan.

Abasesenguzi bakaba bavuga ko uko gucengera kw’indege z’intambara z’u Bushinwa ari umuburo kuri Guverinoma ya Taiwan ngo idatekereza gutangaza ubwigenge bwayo.

Leta y’u Bushinwa iheruka gutangaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gukora amakosa akomeye cyane muri gahunda zikomeje yo gukorana n’agace ka Taiwan, mu buryo ubuyobozi bw’u Bushinwa buvuga ko ari ukurengera.

Mu kwezi gutaha, Amerika izakora inama mpuzamahanga igamije kwiga kuri demokarasi, ibihugu 102 birimo n’agace ka Taiwan bikaba byaramaze gutumirwa.

Taiwan ni agace gafatwa nk’ak’u Bushinwa, ariko kakagira imikorere yako yihariye irimo igisirikare ndetse n’ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, uretse ko katagira imikoranire n’ibindi bihugu byinshi bigafata nk’agace k’u Bushinwa.

Umuvugizi mu Biro by’u Bushinwa bishinzwe Taiwan, Zhu Fenglian, yavuze ko ubutumire bwa Amerika kuri Taiwan ari amakosa, kandi ko u Bushinwa bwamaganye “imikoranire ya dipolomasi hagati ya Taiwan na Amerika”.

Yagize ati::Ibikorwa bya Amerika byerekana ko demokarasi ari nk’igikoresho ikoresha mu kugera ku nyungu zayo ku rwego mpuzamahanga, gukandamiza ibindi bihugu, ndetse no gushwanisha ibindi bihugu”

Itegeko Nshinga rya Amerika riha uburenganzira icyo gihugu bwo kurinda agace ka Taiwan mu gihe Leta y’u Bushinwa nayo ivuga ko ako gace ari akayo ndetse izakisubiza binyuze mu nzira zose zishoboka, yaba iz’amahoro n’intambara.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published.