M23 yahakanye yivuye inyuma ibyatangajwe na FARDC ko yongeye kwisubiza Kibumba.

M23 ivuga ko kuva FARDC yatangiza ibitero by’indege z’intambara za Sukhoi 25, nta cm n’imwe y’ubutaka irabasha kubambura.
Nyuma yaho igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC kigambye kwirukana umutwe wa M23 mu gice kinini cya Gurupoma ya Kibumba,umutwe wa M23 wabihakanye wivuye inyuma.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com dukesha inkuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare yavuze ko ibyatangajwe na FARDC ko yirukanye abarwanyi ba M23 mu gice kinini kigize agace ka Kibumba, ari ibinyoma bigamije kuyobya Abanyekongo no kwikura mu kimwaro.
Yakomeje avuga ko M23, ariyo ikiri kugenzura Kibumba yose ndetse ko nta na cm n’imwe y‘aka gace baratakaza.
Yagize ati:” ibyo natwe twabyumviye mu bitangazamakuru bibogamiye kuri Leta biradutangaza. Kugeza ubu M23 niyo igenzura Kibumba yose kandi nta na cm n’imwe y’ubutaka bwa Kibumba turatakaza. Ibyatangajwe na FRDC ni ukuyobya Abanyekongo batangiye kuyitakariza ikizere mu rwego rwo kwikura mu kimwaro.”
Yakomeje uvuga ko ku munsi wejo, muri Kibumba hiriwe ituze kuko nta mirwano yahabereye, bityo ko atumva impumva FARDC yigamba kwisubiza ako gace .
Ati:” Keretse niba barahafashe nta sasu barashe. Kandi ibyo ntibyashoboka keretse aritwe twashatse kuhava kubushake usibye ko ntabyigeze bibaho.”
Mu gitondo cyo Kuri uyu wa 18 Ugushingo 2022, FARDC yari yatangaje ko ibifashijwemo n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yaguze mu Burusiya, ejo kuwa 17 Ugushyingo 2022 yagabye ibitero by’indege mu bice byinshi bya Kibumba, birangira yigaruriye 90% by’aka gace ibintu umutwe wa M23 wahakanye wivuye inyuma wemeza ko ariwo ukihagenzura.

Leave a Reply

Your email address will not be published.