Manchester United yagayitse bikomeye, Halland na Nunez biyereka abafana: Uko Shampiyona i Burayi zatangiye…

Mu mpera z’icyumweru gishize, zimwe muri Shampiyona z’i Burayi zari zagarutse hakinwa umunsi wazo wa mbere, Arsenal na Manchester City zitwaye neza, Liverpool na Manchester United ziragayika.

Ku wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022, nibwo Shampiyona y’u Bwongereza yatangiye, Arsenal itsinda Crystal Palace ibitego bibiri ku busa.

Ku wa Gatandatu hari imikino myinshi, hakiri kare cyane ku i saa saba n’igice, Liverpool yatunguwe na Fulham banganya ibitego bibiri kuri bibiri.

Igitego cya mbere cya Liverpool cyatsinzwe na Darwin Nunez, rutahizamu mushya iyi kipe yasimbuje Sadio Mane, cyazaga cyishyura icya Aleksandar Mitrovic.

Ikipe ya Tottenham yatsinze Southampton ibitego bine kuri kimwe, mu gihe Chelsea yatsinze Everton ya Lampard igitego kimwe ku busa.

Ku Cyumweru saa Cyenda, abafana ba Manchester United bari bafite amatsiko yo kureba uko umutoza mushya Ten Hag ari bwitware. Brighton yamuhaye ikaze imutsindira imbere y’abafana be kuri Old Trafford ibitego bibiri kuri kimwe.

Nyuma y’uyu mukino, abaturanyi babo Manchester City, bari i Londres kwa West Ham. Bayitsinze ibitego bibiri ku busa, byombi bya rutahizamu mushya Erling Haaland.

Mu Bufaransa naho Ligue 1 yari yatangiye. Paris Saint Germain yanyagiye Clermont Foot ibitego bitanu ku busa, harimo bibiri bya Lionel Messi na kimwe cya Neymar.

Olympique Marseille nayo yatangiye neza itsinda Reims ibitego bine kuri kimwe, mu gihe Lyon yatsinze Ajaccio ibitego bibiri kuri kimwe. Alexandre Lacazette atsindamo kimwe nyuma yo gusubira muri Lyon avuye muri Arsenal.

Mu Budage amatsiko yo kureba Sadio Mane yari yose ku bafana ba Bayern Munich.

Uyu musore nawe ntiyabatengushye kuko mu bitego bitandatu Bayern Munich yatsinze Frankfurt yatsinzemo igitego cya gatatu.

Umukino wa gishuti wagombaga guhuza Juventus na Atletico Madrid ku cyumweru muri Israel, ntiwabaye kubera imirwano yabaye hagati y’Ingabo za Israel na Palestine mu Ntara ya Gaza.

Wari umukino wa nyuma wa gishuti ku makipe yombi, mbere yo gutangira shampiyona.

Juventus izatangira yakira Sassuolo, mu gihe Atletico Madrid yo izatangira isura Getafe. Imikino yombi izaba ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022.

Lacazette yatangiye neza muri Lyon, Messi yatsinze kimwe mu bitego byiza byabonetse mu mpera z’icyumweru, Erling Haaland yatangiye neza Shampiyona atsinda ibitego bibiri, Nunez yatsinze igitego kimwe, anatanga n’umupira wavuyemo igitego.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956/ 0788490502 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published.