Musanze: Claudia wa Masera yakuyemo ivara,yishakira umugabo.

Uwanyirigira Claudia, Umukobwa w’Uwamenyekanye nka Kaberuka wakoze Gapapu y’Amateka mu Rwanda, akayitera inshuti ye magara, agiye kurongorwa nyuma y’uko yiyambuye ivara ry’Ububikira agahitamo inzira yo kubaka Umuryango. Uwanyirigira Claudia, ni umukobwa wa Biraro Athanase na Uwiherewenimana Martha akaba yarasezeranye imbere y’Amategeko n’Umusore yihebeye witwa Uwonisunga Maurice, akaba umuhungu w’uwitwa Birekeraho Cartone.

Aba bombi basezeranye imbere y’Amategeko, kuri uyu wa 21 Mutarama 2022, ubukwe bwabo bukaba buteganyijwe kuzaba tariki 05 Gashyantare 2022. Imihango yo gusaba no gukwa iteganyijwe kuzabera i Musanze ku isaha ya saa tatu za mugitondo, ni mugihe gusezerana imbere y’Imana bizaba saa munani z’amanywa kuri Paruwase Cathedrale ya Ruhengeri.

Inkuru y’urukundo rwa Uwanyirigira Claudia, wari Umubikira akaza kubivamo, muri 2016 akurikiye Umusore bikarangira agiye kwiga hanze y’Igihugu akaba ataragaruka, birangiye arongowe n’undi musore biyemeje kuzabana akaramata.

Incamake ku nkuru ya Kaberuka watwaye umugore inshuti ya magara

Hari mu myaka yo mu 1980 habura iminsi itatu gusa ngo hizihizwe umunsi w’abakundanye uzwi nka Saint Valentin, nibwo umusore wari ugeze mu gihe cyo gushaka yagiye gusura umukobwa bakundanaga witwa Marita aherekezwa n’inshuti ye yitwaga Kaberuka ngo “imurambagirize”.

Bageze iwabo w’umukobwa basanze umukobwa abategerereje ku irembo arabakira bajya mu nzu, baraganira ariko Marita ntiyari agisekera umukunzi we, ahubwo umutima we wari watashye mu wa Kaberuka.

Ntibyatinze kuko byaje kurangira urukundo ruganje ndetse aza kumva ko Kaberuka yamuciye inyuma akamutwara Marita, yicwa n’agahinda amarira arisuka kuko yari abuze uwo yakunze amutwawe n’uwo yitaga inshuti ye magara, ati Uwo mwana nagende yaranshavuje.

Iyi ni nkuru mpamo ikubiye mu ndirimbo ya Orchestre Impala yitwa “Kaberuka”byanatumye iyi tariki [11 Gashyantare] benshi bayitiriye umunsi wa Kaberuka cyangwa “Gapapu Day” aho hibukwa ibyo Kaberuka yakoreye inshuti ye.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Claudia hamwe n’umuryango we
Ubutumire nabwo bwasohotse

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Hari abantu bifuza gutega (Betting) Ku mikino ariko bakabura umwanya wo kubikora.

Gutega Ku mikino Ni bumwe mu bushabitsi bushobora kukwinjiriza agatubutse.

Qatar Empire Association Ltd iragutumikira ukabasha gutega Ku mikino itandukanye.

Nta kwigora uta umwanya Wawe wari gukoresha ukora business cyangwa Akazi kagutunze umunsi Ku wundi, kuko iyo wadutumye turagutumikira.

Tukagufasha gutega Ku makipe wifuza ndetse no mu buryo ubyifuzamo.

Icyo usabwa Ni ukuduhamagara/kutwandikira, ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gutega tugahita tubigukorera ako kanya.

Tubibutse ko iyo wifuza gutega Ku mikino iri kuba (Live betting) nabwo utunyuraho tukagutumikira kuko dukora amasaha 24 kuri 24

Dukorana Bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Gorilla Games, Forza Bet, … Aho hose wadutumayo tukagutumikira.

Qatar Empire Association Ni company yemewe mu Rwanda kandi yizewe ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) Ku makipe bakunda ndetse n’imikino bashaka.

Muri iki gihe, services zacu tuzitangaira online amasaha 24 Ku yandi.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Twandikire kuri WhatsApp 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

Momo Pay wishyuriraho amafaranga iyo Ushaka ko tugutumikira Ni: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri Momo Pay: Qatar Empire Association Ltd

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Sam Kabera

Umunyamakuru w'umwuga ,umaze imyaka myinshi mu itangazamakuru. NIBA UFITE INKURU USHAKA KO UKORERWA UBUVUGIZI, NYANDIKIRA,MPAMAGARA KURI (+250) 788235083, IBA NO KURI WHATSAAP.

View all posts by Sam Kabera →

Leave a Reply

Your email address will not be published.