Ntibisanzwe! Leta ihangayikishijwe n’uko abakiri bato mu gihugu batarajwe ishinga no gusoma ku gatama ngo bashire icyaka.

Leta y’u Buyapani ihangayikishijwe n’uko abakiri bato muri icyo gihugu batarajwe ishinga no gusoma ku gatama ngo bashire icyaka ku buryo kuva mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyacaga ibintu hirya no hino ku Isi, abafite utubari n’ahandi hacururizwa ibinyobwa bisembuye, barira ayo kwarika ku bwo kubura abakiliya bikanateza igihombo mu misoro.

CNN ivuga ko mu buryo bwo kuvugutira umuti iki kibazo, Leta y’u Buyapani iri gushaka uko yashyiraho uburyo bushya bwo gushishikariza abakiri bato bakongera imbaraga ku buryo bazamura ingano y’inzoga bari basanzwe banywa.

Mu bukangurambaga bwiswe “Sake Viva”, ikigo gishinzwe ibijyanye n’imisoro mu Buyapani cyararikiye abantu gutanga ibitekerezo by’uburyo urubyiruko rwakwitabira iyo gahunda yo kunywa cyane, aho hatanzwe ibirimo gushyiraho ‘promotion’, ibiciro bikagabanywa, ibinyobwa bigafungwa mu buryo bwiza bureshya abakiliya n’izindi ngamba zarehereza abantu kunywa kurushaho.

Icyemezo cyo gukangurira abantu kunywa inzoga cyane by’umwihariko abakiri bato, nticyavuzweho rumwe ku buryo ku mbuga nkoranyambaga, Ikigo gishinzwe iby’Imisoro mu Buyapani kitorohewe n’uruhuri rw’ibitekerezo binenga iyi gahunda isa no gushaka kunywesha abantu ku gahato.

Abantu batandukanye babyamaganiye kure bavuga ko ikigo cya leta kidakwiye gushishikariza urubyiruko kwihata inzoga dore ko mu mwaka ushize, Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yari yakomoje ku ngaruka mbi zo kunywa ibisindisha, zirimo n’amakimbirane mu mibanire y’abantu.

Imibare igaragaza ko mu Buyapani abantu 30% bari hagati y’imyaka 40 na 60 bagerageza kunywa mu buryo buhoraho; ni ukuvuga nibura iminsi itatu mu cyumweru mu gihe urubyiruko ruri mu myaka 20 rugenza rutyo rwo rubarirwa kuri 7,8% gusa, ari nacyo kivugwa nk’impamvu iteza ibihombo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.