Ntibisanzwe! Umukobwa w’uburanga ari mu gahinda ko kubengwa n’umusore wamusabye gukuramo inda inshuro 72 nyuma akishakira isugi.

Umukobwa wo muri Zambia ukoresha amazina ya Nana Hemaa Stella – McQueen ku rubuga rwa Facebook, yavuze uko afite agahinda yakomoye ku kubengwa n’umusore bakundanaga, wamutaye agashyingiranwa n’undi

Mu butumwa yashyize kuri uru rubuga, uyu mukobwa yavuze ko ababajwe n’umusore bakundanaga baryamana kenshi, akamusaba gukuramo inda inshuro 72 zose, bikarangira amutaye akishakira undi bivugwa ko ari isugi.

Yagize ati:“Umukunzi wanjye yarantaye ashyingiranwa n’inshuti yanjye y’isugi, nyuma y’aho nakuyemo inda inshuro 72 kubw’ubusabe bwe. Ndababaye”.

Umusore mukundana bishobora kumugora kwerura ngo akubwire ko atakigukunda kuko yumva adashaka kukubabaza cyangwa yabuze aguhera, gusa hari bimwe mu bikorwa akora mu buryo adashobora kugenzura byakwereka ko yifuza ko umubano wanyu uhagarara.

Birumvikana ko bishengura kubona bimwe mu bimenyetso bikwereka ko umuhungu wihebeye ashobora kuba atakigukunda cyane igihe wowe wumvaga ko urushaho kumukunda, gusa igihe ubashije kubibona ni amahirwe kuri wowe kuko bikurinda gutakaza umwanya ndetse ukaba wamenya imyanzuro ukwiriye gufata hakiri kare.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umuhungu wihebeye atakigukunda.

Arakurakarira n’aho bitari ngombwa. Umuhungu mukundana iyo atagishaka ko mukundana, ibyo wakoraga bikamushimisha hari igihe ubikora bikamurakaza cyangwa wagira icyo umubaza niyo cyaba cyoroshye gusubiza akagusubizanya umushiha.

Uyu mushiha n’uburakari iyo nta yindi mpamvu uzi ibimutera nk’umunaniro yakuye ku kazi cyangwa ibibazo afite bye ku giti cye, biba ari ikimenyetso cy’uko atakigushaka ndetse yifuza ko urukundo rwanyu ruhagarara.

Aratinda cyangwa ntasubize ubutumwa bwawe, Iyo urukundo rugitangira, abakundana baba bashaka kubonana kenshi gashoboka, igihe bitakunze bakohererezanya ubutumwa bwinshi kandi ntibatinde gusubizanya.

Mu gihe umuhungu mukundana usigaye umwandikira ubutumwa bugufi ntagusubize cyangwa akagusubiza haciyemo igihe, wabimubaza bikamurakaza ndetse ntagire impamvu aguha yumvikana yatumye abikora, biba ari ikindi kimenyetso ko yifuza ko urukundo rwanyu ruhagarara.

Ahagarika kukubwira ko agukunda, Iyo umusore ari mu rukundo, arabigaragaza ndetse agashaka ko umenya uburyo yiyumva, akubwira ko agukunda kenshi bishoboka, mu gihe iyo atakikubwira ko agukunda kandi yarajyaga abikora ndetse wamubaza niba akigukunda akakubaza impamvu ubimubajije , ni ikimenyetso cyerekana ko ashobora kuba atakigukunda.

Ntaguha umwanya, Igihe ubona umuhungu mukundana atakiguha umwanya ngo uze imbere mu buzima bwe, ni ikimenyetso cy’uko ashaka ko urukundo rwanyu ruhagarara.

Umuhungu ugukunda n’ubwo yaba ahuze cyane agerageza gushaka umwanya mukabonana cyangwa mukavugana, igihe akubwiye ko ahuze akabigira impamvu yo kuba mutabonana, ni uburyo bwo kukwigizayo ariko akaba adafite imbaraga zo kukubwira ko atakigukunda nka mbere.

Ntaguhumuriza mu bibazo, Kimwe mu byiza byo kuba mu rukundo ni ukumva ko ufite umuntu ukuri hafi ndetse ushobora kugufasha mu bibazo byose wahura nabyo akabana nawe.

Mu gihe ubona umuhungu mukundana atakikuba hafi ahubwo ibibazo byaza ukabona ararushaho kuguhunga, bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko atakigukunda.

Akunda kugaragara nk’utishimye, Birasanzwe ko mu rukundo umuntu wese agira igihe aba yumva atameze neza ndetse atishimye.

Ariko igihe ubibona mu buryo buhoraho ku musore mukundana ariko utazi impamvu ibimutera wenda ituruka hanze y’urukundo rwanyu, bishobora ko ari ikimenyetso cy’uko ashaka ko muhagarika umubano wanyu.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

https://youtu.be/RRyRH8ruOEE

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Hari abantu bifuza gutega (Betting) Ku mikino ariko bakabura umwanya wo kubikora.

Gutega Ku mikino Ni bumwe mu bushabitsi bushobora kukwinjiriza agatubutse.

Qatar Empire Association Ltd iragutumikira ukabasha gutega Ku mikino itandukanye.

Nta kwigora uta umwanya Wawe wari gukoresha ukora business cyangwa Akazi kagutunze umunsi Ku wundi, kuko iyo wadutumye turagutumikira.

Tukagufasha gutega Ku makipe wifuza ndetse no mu buryo ubyifuzamo.

Icyo usabwa Ni ukuduhamagara/kutwandikira, ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gutega tugahita tubigukorera ako kanya.

Tubibutse ko iyo wifuza gutega Ku mikino iri kuba (Live betting) nabwo utunyuraho tukagutumikira kuko dukora amasaha 24 kuri 24

Dukorana Bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Gorilla Games, Forza Bet, … Aho hose wadutumayo tukagutumikira.

Qatar Empire Association Ni company yemewe mu Rwanda kandi yizewe ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) Ku makipe bakunda ndetse n’imikino bashaka.

Muri iki gihe, services zacu tuzitangaira online amasaha 24 Ku yandi.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Twandikire kuri WhatsApp 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

Momo Pay wishyuriraho amafaranga iyo Ushaka ko tugutumikira Ni: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri Momo Pay: Qatar Empire Association Ltd

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Leave a Reply

Your email address will not be published.