Nyagatare: Umunyarwanda yatemwe bikomeye n’umusirikare wa UPDF.

Mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare haravugwa umusaza witwa Karangwa Callixte ufite ibikomere mu mutwe bivugwa yatewe n’umusirikare mu Ngabo za Uganda (UPDF) zamutemye kuri iki Cyumweru ubwo yajyaga yo gusura abavandimwe be.

Karangwa Callixte w’imyaka 70 y’amavuko asanzwe atuye mu mudugudu wa Marongero, Akagari ka Ryabega, mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Abaturage nibo bamutabaye bamukura aho yari ari mu murima w’umuceri yakomeretse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha, Alphonse Rusakaza yatangarije Taarifa dukesha iyi nkuru ko uriya musaza yatemwe mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru ubwo yari agiye muri Uganda gusura abavandimwe.

Rusakaza ati: “Bamutemye yagiye muri Uganda gusura abavandimwe be. Yagiyeyo aciye mu nzira za panya, zitemewe”.

Rusakaza yakomeje asaba abaturage kwirinda kujya muri Uganda baciye mu nzira zitemewe kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Alphonse Rusakaza avuga ko Karangwa Callixte yajyanywe kuvurizwa mu Kigo Nderabuzima cya Rwempasha.

Inkanga.com irakomeza gukurikirana iby’aya makuru kugira ngo imenye niba koko umwe mu basirikare ba UPDF yaba ari we wakomerekeje uyu musaza.

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

  1. Iy’Urusengero na NGO
  2. Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)
  3. Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

2 Comments on “Nyagatare: Umunyarwanda yatemwe bikomeye n’umusirikare wa UPDF.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.