Perezida Putin w’u Burusiya, Xi Jinping w’u Bushinwa na Joe Biden uri ‘gukina n’umuriro’ bashobora guhura imbonankubone.Inkuru irambuye

Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, yemeje ko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya na Xi Jinping w’u Bushinwa, bashobora kuzitabira inama ya G20, izabera i Bali ku wa 15-16 Ugushyingo 2022.

Nk’uko Bloomberg yabitangaje, Widodo yabwiye abanyamakuru ati: “Xi Jinping azaza. Perezida Putin yambwiye ko azaza”.

Umuvugizi wa Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, aheruka gutangaza ko Putin ataremeza niba azitabira iriya nama ubwe cyangwa niba azakoresha uburyo bw’amashusho.

Kwitabira iyi nama birongera uburyo bushobora gutuma aba bayobozi bahura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, badacana uwaka kubera intambara u Burusiya bwatangije ukri Ukraine muri Gashyantare.

Ni mu gihe kandi Amerika irebana nabi n’u Bushinwa kubera intambara bushobora gutangiza kuri Taiwan mu minsi mike.

Ni ibibazo biremereye Indonesia iyoboye G20 muri uyu mwaka ndetse yakomeje gushindikanya niba Xi na Putin bazitabira iyi nama.

Amerika yafatiye ibihano byinshi u Burusiya birimo bo gufatira imitungo y’abantu bashinjwa ko bashyigikiye ubutegetsi bwa Putin ndetse iheruka gushotora u Bushinwa ubwo Perezida w’umutwe w’abadepite, Nancy Pelosi, yagiriraga uruzinduko muri Taiwan.

Perezida Widodo yakomeje ati: “Icyo twifuza ni uko aka karere gatekana ku buryo tubasha kubaka iterambere ry’ubukungu. Kandi ntekereza ko atari Indonesia gusa, ahubwo ibihugu bya Aziya byose nibyo byifuza”.

Uruzinduko rwa Xi muri Indonesia ruzaba ari urwa mbere agiriye hanze y’igihugu, kuva mu 2020 bijyanye n’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19.

Kuva Biden yatangira kuyobora Amerika mu mezi 18 ashize, we na Xi bagiranye ibiganiro bitanu kuri telefoni.

Mu kiganiro giheruka, Xi yabwiye mugenzi we ko Amerika idakwiye “gukina n’umuriro” itera inkunga Taiwan.

Amerika kandi yakomeje kwikoma u Bushinwa bushaka gukomeza gutsikamira Taiwan ishaka kwigenga ndetse ikabushinja gushyigikira u Burusiya mu ntambara na Ukraine.

Amakuru avuga ko Xi azava mu gihugu nyuma y’inama nkuru y’ishyaka Chinese Communist Party, byitezwe ko izongera kumwemeza nk’umukuru w’ishyaka n’umuyobozi w’Inama nkuru ya gisirikare, bizamuharurira amayira yo guhabwa manda ya gatatu ayobora u Bushinwa.

G20 igizwe n’ibihugu 19 hamwe n’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ihuriro ryihariye nibura 80% by’umusaruro mbumbe w’isi na 75% by’ubucuruzi bw’isi yose.

Ibyo bihugu ni Argentina, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Budage, u Bufaransa, U Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexico, u Burusiya, Saudi Arabia, Afurika y’Epfo, Korea y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published.