Permis’ mu Rwanda yabaye nk’amazi mu butayu: Abasenateri bakirijwe amarira

Uko iterambere ry’u Rwanda ryihuta, ni ko n’inyota n’umuvuduko w’abatunga imodoka wiyongera, icyakora mu mitima ya benshi hari akangononwa ko kuba uyu muvuduko utajyana n’uwa serivisi zifasha abaturage kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga bigatuma hari abayoboka iy’amahanga kuzishakayo, abenshi bakazibona mu nzira zitemewe.

Amarira ya benshi kuri iki kibazo yongeye kwisuka ubwo abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena bari mu ngendo mu turere dutandukanye tw’Igihugu mu rwego rwo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Ni ingendo zakorewe mu turere tw’intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba kuva tariki 14-16 Ugushyingo 2022.

Ubwo itsinda rigizwe n’abasenateri Evode Uwizeyimana, Murangwa Hadija na Emmanuel Havugimana, ryageraga mu Karere ka Rubavu ndetse na Nyabihu, ryatuwe ikibazo cy’ibyangombwa mpimbano byo gutwara ibinyabiziga giterwa ahanini no kuba gukorera ibyo byangombwa mu Rwanda, bitacyihuta.

Ibi bituma abaturage bajya gushaka ‘permis’ muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bamwe bakanazigura zikaba intandaro y’impanuka. By’umwihariko mu Karere ka Rubavu, hari abaturanyi bo muri RDC bazana imodoka n’ibyangombwa bagakorera mu Rwanda, mu gihe Abanyarwanda babibuze.

Amakuru dufite ni uko guhera ku madolari 100 ni ukuvuga ibihumbi 100Frw, ubasha kubona ‘Permis’ ya RDC, mu gihe iy’u Burundi na Tanzania ni ibihumbi 150Frw kandi bidasabye gukora ikizamini. Ibi bituma benshi mu banyarwanda bajya gushaka impushya zo mu muri ibyo bihugu.

Ubwo abasenateri bari bageze mu Bigogwe, Senateri Uwizeyimana Evode yijeje ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo imbogamizi zituma abantu badakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ziveho.

Yagize ati “Turatekereza gukora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe zirimo Polisi y’u Rwanda kugira ngo imbogamizi n’inzitizi zose zituma abantu badakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ziveho, aho gukomeza kuzuza impushya mpimbano mu Rwanda”.

kuzishakayo, abenshi bakazibona mu nzira zitemewe.
Amarira ya benshi kuri iki kibazo yongeye kwisuka ubwo abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena bari mu ngendo mu turere dutandukanye tw’Igihugu mu rwego rwo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.
Ni ingendo zakorewe mu turere tw’intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba kuva tariki 14-16 Ugushyingo 2022.
Ubwo itsinda rigizwe n’abasenateri Evode Uwizeyimana, Murangwa Hadija na Emmanuel Havugimana, ryageraga mu Karere ka Rubavu ndetse na Nyabihu, ryatuwe ikibazo cy’ibyangombwa mpimbano byo gutwara ibinyabiziga giterwa ahanini no kuba gukorera ibyo byangombwa mu Rwanda, bitacyihuta.
Ibi bituma abaturage bajya gushaka ‘permis’ muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bamwe bakanazigura zikaba intandaro y’impanuka. By’umwihariko mu Karere ka Rubavu, hari abaturanyi bo muri RDC bazana imodoka n’ibyangombwa bagakorera mu Rwanda, mu gihe Abanyarwanda babibuze.
Amakuru IGIHE dukesha iyinkiru ifite ni uko guhera ku madolari 100 ni ukuvuga ibihumbi 100Frw, ubasha kubona ‘Permis’ ya RDC, mu gihe iy’u Burundi na Tanzania ni ibihumbi 150Frw kandi bidasabye gukora ikizamini. Ibi bituma benshi mu banyarwanda bajya gushaka impushya zo mu muri ibyo bihugu.
Ubwo abasenateri bari bageze mu Bigogwe, Senateri Uwizeyimana Evode yijeje ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo imbogamizi zituma abantu badakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ziveho.
Yagize ati “Turatekereza gukora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe zirimo Polisi y’u Rwanda kugira ngo imbogamizi n’inzitizi zose zituma abantu badakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ziveho, aho gukomeza kuzuza impushya mpimbano mu Rwanda”.
Dixy_0929 ati “Ni gute umuntu yiga agahabwa uruhushya rw’agateganyo rumara imyaka ibiri nyuma rukarangira atiyandikishije ngo akore kandi bitewe na polisi y’u Rwanda hanyuma igihe kikarangira agategekwa kongera kwiga no kwiyandikisha”.
Polisi yijeje umuti urambye
Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yijeje ko ku bufatanye n’izindi nzego bagiye kunoza iyi serivisi kandi igatangwa kenshi.
Yagize iti “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa turimo kunoza uburyo bwo kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kugira ngo abakenera iyi serivisi babashe kuyibona ku buryo buhoraho kandi bunoze”.
Yakomeje iti “Turasaba abaturarwanda kwirinda kujya kugura impushya zo mu mahanga ndetse no kudakoresha impushya mpimbano kuko bitemewe n’amategeko. Murakoze”
Kuba izi serivisi zitanoze, bifite ingaruka zirimo kuba abantu batwara amafaranga bakajya kuzigura hanze, kuba zatungwa n’abatabifitiye ubushobozi bikaba intandaro y’impanuka.
Ibi kandi bitiza umurindi ubushomeri mu rubyiruko kuko hari ababona impushya zo gutwara ibinyabiziga bakabikora nk’akazi. Byadindiza kandi iterambere mu baturage kuko abatunga ibinyabiziga ari bake ugereranyije n’ababyifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.