Polisi y’igihugu yataye muri yombi Umugore wayihuruje, ihageze ayisaba ko batera akabariro.

Muri Leta ya Florida, Umugore w’ imyaka 58 y’amavuko yahamagaye ku murongo wa 911 atabaza polisi, ihageze ayisaba ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Umugore witwa Maria Montanez-Colon yatawe muri yombi azira gukinisha umurongo w’ ubutabazi wa Polisi, 911. Ubwo yahamagaraga kuri polisi atabaza umupolisi yamugeraho agashaka ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

Montanez-Colon yahamagaye polisi avuga ko yasinze agatanga imodoka y’uwahoze ari umugabo witabye Imana none akaba ashaka ko polisi imufasha kuyigaruza.

Umupolisi Justin Davoult yageze mu rugo rw’ uyu mugore agira ngo amufashe mu kibazo yari yabwiye polisi, maze uyu mugore atangira kumukorakora mu gituza amubwira ko hashize umwaka adakora imibonano mpuzabitsina amusaba ko bayikorana.

Davoult yarabyanze maze yisubirira ku kazi ke. Nyamugore ntiyashyirwa arongera ahamagara 911 avuga ko umupolisi bamwoherereje nta kintu yamufashije ahubwo yasize amurakaje.

Polisi y’ iki gihugu yahise imuta muri yombi amuziza gukoresha nabi umurongo washyiriweho ubutabazi.

Hari abantu banana n’ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Ku bufatanye na Inkanga, Umunyamakuru wa afrimax tv yatanze uburyo wowe cyangwa njye twafasha abo twavuze haruguru kubona ubufasha bwahindura ubuzima.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

2 Comments on “Polisi y’igihugu yataye muri yombi Umugore wayihuruje, ihageze ayisaba ko batera akabariro.”

  1. Mwaramutse,izi no bahamagara batabariza abafite ubumuga ko ntacyo yakoze kuwo nayibwiye.yaranshubije ngo ok gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published.