Rayon Sports ihanze amaso umukinnyi ukomeye ukomoka muri Nigeria ngo imusimbuze Essomba Onana uri mu nzira ziyisohokamo.

Mbere y’igihe gito kugira ngo isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda rifungurwe muri Mutarama 2023, ikipe ya Rayon Sports igeze kure irambagiza ry’abakinnyi izongeramo.
Uri kuvugwa kuri ubu ni Umunya-Nigeria, Bubakar Djiburin Akuki ukinira Mukura Victory Sports.
Rayon Sports yateye intambwe y’ibiganiro na Mukura Victory Sports maze icibwa agera kuri miliyoni 15 z’Amanyarwanda. Gusa ariko, Rayon Sports iracyafite icyizere cyo kuba yakwegukana uyu mukinnyi kuko mu masezerano harimo ingingo yo kuba ikipe yamwifuza yatanga miliyoni 8 zonyine. Bubakar Djiburin ari mu mwaka we wa nyuma muri Mukura Victory Sports.
Rayon Sports irajwe inshinga no gusinyisha uyu mukinnyi, kugira ngo azayibere umusimbura wa Essomba Willy Onana, bivugwa ko ashobora kugurishwa mu kwezi kwa Mbere.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.
Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.
Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp +250788490502/0788847956 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.
Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira
Murakoze
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira
Website yo mu bwoko bukurikira:
Iy’Urusengero na NGO
Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)
Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo
Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.
Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.
Hamagara/WhatsApp: +250788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published.