Rubavu: Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ‘RIB’ rwakanguriye abarimu kwirinda ibishuko bashobora kugushwamo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,’RIB’, rwakanguriye abarimu kwirinda ibishuko bashobora kugushwamo n’abanyeshuri, rubashishikariza kwiyambaza inzego zibishinzwe aho gukemura ibibazo mu nzira zabo.

Ni ubutumwa bwatanzwe mu bukangurambaga RIB yatangiye mu Kigo cy’amashuri cya College Inyemeramihigo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Bwari bugamije gusaba urubyiruko kugira uruhare mu gukumira ibyaha byo gusambanya abana, gucuruza abantu, ibiyobyabwenge n’ibindi birwibasira.

Abanyeshuri bavuze ko bahura n’ibigeragezo ariko nyuma y’ibiganiro bahawe bavuze ko hari icyo bungutse ku buryo bakwiye kubyitwaramo.

Hussein Fatuma wiga mu mwaka wa gatatu mu cyiciro rusange avuga ko nubwo na bo bagwa mu bishuko byo gukundana ariko RIB yaberetse uko babyitwaramo.

Yagize ati: “Ubundi abadutereta usanga ari abaturuta nubwo natwe dukundana nabo ariko hari imirongo ntarengwa bitewe n’icyerecyezo umuntu aba yarihaye. Nkuko RIB yabidukanguriye ahanini tugiye kujya twirinda gushukishwa n’ibintu ndetse n’amarangamutima yacu nk’ingimbi n’abangavu.’’

Nyiramahirwe Christine avuga ko igihe bagezemo bituma bakundwa n’abahungu ariko ibirebana no kuryamana bagomba kubyirinda.

Yakomeje ati:“Bitewe n’imyaka tugezemo abahungu baradutereta bikaba ngombwa ko wemera hakaba ubwo mugera nubwo yifuza ko mwaryamana. Njye iyo bimbayeho bituma ntekereza ku ngaruka byangiraho ngahitamo kumuhakanira nkuko RIB yatubwiye ko imbeba ifatirwa aho inyura natwe tugomba kuhirinda.’’

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasabye abarezi na bo gutera iya mbere bakirinda ibishuko bashyirwamo n’abanyeshuri biganisha ku busambanyi no kujya batanga ibirego igihe byababayeho.

Yakomeje ati: “Mu gukumira ibyaha tuba tubwira n’abarezi na bo bakagira uruhare rwo kubirwanya kuko mu mibare twagaragaje hari aho abarezi nabo bagiye bakora ibyaha. Na bo bagomba gufata iya mbere niba hari umwana uje umugana akaba yamubwira ko hari ingeso mbi arimo amukururiramo zijyanye no kuba yasambanywa akabifata nk’icyaha ntibibe icyaha cy’ikinyabupfura akaba yatera intambwe akegera Ubugenzacyaha ntibirangirire ku ishuri.’’

Imibare ya RIB yerekana ko mu myaka itatu ishize, dosiye z’ibirego yakiriye z’abana basambanyijwe ziyongereye kuri 55.2%, abakobwa ni bo bibasiriwe cyane kuko ari 97.1% mu gihe abahungu ari 13.254%

Abanyeshuri biga muri College Inyemeramihigo basobanuriwe byinshi ku byaha bikunze kwibasira urubyiruko.

Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo badasobanukiwe, Abanyeshuri baganirijwe bagaragaje ko bakuye ubumenyi bwinshi muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasabye abarezi na bo gutera iya mbere bakirinda ibishuko bashyirwamo n’abanyeshuri.

Ubuyobozi bwa Polisi bwifatanyije na RIB muri iki gikorwa, Abarezi na bo bahawe umwanya wo kubaza no gusobanuza ku ngingo zitandukanye.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

\ \ \ \ \ \

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Hari abantu bifuza gutega (Betting) Ku mikino ariko bakabura umwanya wo kubikora.

Gutega Ku mikino Ni bumwe mu bushabitsi bushobora kukwinjiriza agatubutse.

Qatar Empire Association Ltd iragutumikira ukabasha gutega Ku mikino itandukanye.

Nta kwigora uta umwanya Wawe wari gukoresha ukora business cyangwa Akazi kagutunze umunsi Ku wundi, kuko iyo wadutumye turagutumikira.

Tukagufasha gutega Ku makipe wifuza ndetse no mu buryo ubyifuzamo.

Icyo usabwa Ni ukuduhamagara/kutwandikira, ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gutega tugahita tubigukorera ako kanya.

Tubibutse ko iyo wifuza gutega Ku mikino iri kuba (Live betting) nabwo utunyuraho tukagutumikira kuko dukora amasaha 24 kuri 24

Dukorana Bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Gorilla Games, Forza Bet, … Aho hose wadutumayo tukagutumikira.

Qatar Empire Association Ni company yemewe mu Rwanda kandi yizewe ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) Ku makipe bakunda ndetse n’imikino bashaka.

Muri iki gihe, services zacu tuzitangaira online amasaha 24 Ku yandi.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Twandikire kuri WhatsApp 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

Momo Pay wishyuriraho amafaranga iyo Ushaka ko tugutumikira Ni: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri Momo Pay: Qatar Empire Association Ltd

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Leave a Reply

Your email address will not be published.