U Rwanda rwateguje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibyo ruzakora nidahagarika ubushotoranyi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeza ubushotoranyi irasa ku butaka bw’u Rwanda ndetse ikanga kurekura abasirikare barwo, byaba ngombwa ko na rwo rwirwanaho kugira ngo rurinde abaturage barwo.

Ibi Minisitiri Biruta yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, cyibanze ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze iminsi utifashe neza.

Ni ikiganiro kibaye nyuma y’iminsi mike u Rwanda rutangiye gushinja Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubushotoranyi biturutse ku bisasu ingabo z’icyo gihugu ziherutse kurasa mu Karere ka Musanze bigakomeretsa abaturage ndetse bigasenya n’ibikorwaremezo birimo inzu.

U Rwanda kandi ruherutse gushinja ingabo za RDC gushimuta abasirikare barwo babiri zifatanyijwe n’umutwe w’iterabwoba, FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Biruta, yavuze ko ubu hari kuba ibiganiro byo kurebera hamwe uburyo impande zombi zakumvikana mu mahoro.

Ati:“Ibiganiro byaratangiye, mwumvise ko ejo Perezida Macky Sall yavuganye na Perezida wacu, yanavuganye na Perezida Tshisekedi, ntekereza ko na Perezida wa Angola arimo kugerageza kubavugisha. Twizeye ibi biganiro n’uburyo bw’akarere bwashyizweho ndetse na AU”.

Yavuze ko mu gihe inzira y’ibiganiro yaba yanze ndetse RDC igakomeza kugaragaza ubushotoranyi byaba ngombwa ko n’ingabo z’u Rwanda zirwanaho.

Ati: “Gutera ibisasu nibikomeza, abasirikare bafashwe nibatarekurwa tuzakora iki? Icyo navuze kandi n’uyu munsi nabivuze, dufite inshingano zo kurinda abaturage bacu no kurinda imipaka y’igihugu cyacu”.

“Igihugu iyo gitewe kiritabara, biravuga ngo bikomeje ntabwo twakomeza ngo twicare dutegereze ko abaturage bacu bahora baraswa buri munsi, ushatse aze ashimute abo ashatse bose, kandi mu byo navuze mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika i Malabo, navuze neza ko dufite uburenganzira bwo gusubiza byo kwirwanaho, igihe dutewe”.

Yakomeje avuga ko “Icyo twifuza ni uko ibyo bikorwa byahagarara, turifuza ko bariya basirikare barekurwa, ariko ubwo ibitero bikomeje, umutekano w’igihugu cyacu ugakomeza kubangamirwa, twaba dufite uburenganzira bwo kwirwanaho kandi muzi neza ko ubushobozi turabufite”.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushinja RDC ubushotoranyi, iki gihugu na cyo kivuga ko u Rwanda narwo rushyigikiye umutwe wa M23 umaze iminsi warubuye imirwano.

Ku bijyanye n’ibi birego, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukularinda aherutse gutangaza ko M23 ari ikibazo bwite cya Congo ikwiye gukemura aho kubigereka ku baturanyi.

Src: Igihe

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published.