Ukraine: Abantu bagera kuri 60 baburiwe irengero nyuma y’ibisasu byarashwe, Umugore wa Joe Biden ahagirira uruzinduko rw’igitaraganya

Abantu 60 baburiwe irengero nyuma y’aho ishuri bari baherereyemo ryateweho ibisasu kuri uyu wa Gatandatu, mu gace ka Lougansk gaherereye muri Donbass muri Ukraine.

Hifashishijwe indege mu kugaba iki gitero maze bombe zifata ishuri rirasenyuka burundu nk’uko byatangajwe na Guverineri w’akarere cyabereyemo mu butumwa yanyujije kuri telegram ye.

Yavuze ko iri shuri ryarimo abantu 90, abagera kuri 27 bakaba ari bo babashije gukurwamo. Ati: “Umuriro wazimijwe nyuma y’amasaha ane, ibisigazwa bikuweho haboneka imirambo ibiri. Abantu 60 bari bari mu ishuri bashobora kuba bapfuye”.

Icyo ashingiraho ni uko hatse umuriro ukomeye watewe na bombe yarashwe kuri iri shuri ryari ricumbikiye abaturage barihungiyemo kubera intambara ikomeje guca ibintu muri Ukraine.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi baje kuhagera kimwe no mu kandi gace byegeranye ka Chepilivka aho ikindi gisasu cyasenye inzu yari irimo abantu 11.

Abari muri iyi nzu hari amahirwe y’uko baba barokotse kuko bari munsi y’ubutaka nk’uko inkuru ya Cnews ibivuga.

Mu yandi makuru, umugore wa Joe Biden uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jill Biden, yagiriye uruzinduko rutunguranye muri Ukraine, igihugu kimaze amezi asaga abiri cyugarijwe n’intambara.

Uru ruzinduko Jill Biden yarukoze ku Cyumweru, tariki ya 8 Gicurasi 2022. Yinjiye muri Ukraine avuye muri Slovakia.

Amakuru avuga ko Jill Biden yari amaze iminsi itatu mu ruzinduko yagiriye mu Burayi, aho yari kumwe n’imiryango y’impunzi muri Romania na Slovakia.

CNN yanditse ko amakuru ikesha umuvugizi we ari uko akihakandagiza ikirenge yahuriye na mugenzi we Olena Volodymyrivna Zelenska, madamu wa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, ku ishuri riri mu Mujyi wa Uzhhorod rikoreshwa mu gucumbikira abasivili barimo n’abana bakuwe mu byabo.

Jill Biden yabwiye abanyamakuru ko yifuje guhuza uruzinduko rwe n’Umunsi wahariwe Ababyeyi.

Ati: “Nashakaga kuza ku Munsi w’Ababyeyi. Natekereje ko ari ingenzi kwereka Abanya-Ukraine ko iyi ntambara igomba guhagarara, ko intambara yakoranywe ubukana kandi Abanyamerika bari kumwe n’abaturage ba Ukraine’’.

Ni ku nshuro ya mbere Zelenska yagaragaye mu ruhame kuva ku wa 24 Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwatangizaga byeruye intambara kuri Ukraine.

Jill Biden na Zelenska bahuye imbonankubone nyuma y’uko mu minsi yashize bagiye bohererezanya amabaruwa.

Zelenska yashimye mugenzi we ku gikorwa yakoze cyo kubakomeza. Ati: “Tuzi icyo bisaba kuri Madamu wa Perezida wa Amerika kuza hano mu gihe cy’intambara aho ibikorwa bya gisirikare biba buri munsi, ahatangwa amatangazo y’integuza buri gihe ndetse n’uyu munsi’’.

Inama yahuje Jill Biden na Zelenska yasoje bakora inama yamaze isaha muri iyo nyubako yahoze ari ishuri mbere y’intambara.

Jill Biden yabaye umuyobozi ukomeye muri Amerika ndetse uri hafi na Perezida Joe Biden wasuye iki gihugu mu minsi ya vuba.

Abandi bakigendereye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken; uw’Ingabo, Lloyd Austin basuye Kyiv muri Mata ndetse na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Nancy Pelosi, yariyo mu cyumweru gishize.

Mu 2010, Jill Biden yaherekeje Joe Biden wari Visi Perezida [ku butegetsi bwa Obama] mu rugendo rwabereye mu Mujyi wa Baghdad muri Iraq, igihugu cyakunze kurangwamo intambara.

Nyuma yo gusoza uruzinduko rw’umunsi umwe muri Ukraine, Jill Biden yasubiye muri Slovakia anyuze inzira yo ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

https://youtu.be/9YbMj9fGk2U

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Hari abantu bifuza gutega (Betting) Ku mikino ariko bakabura umwanya wo kubikora.

Gutega Ku mikino Ni bumwe mu bushabitsi bushobora kukwinjiriza agatubutse.

Qatar Empire Association Ltd iragutumikira ukabasha gutega Ku mikino itandukanye.

Nta kwigora uta umwanya Wawe wari gukoresha ukora business cyangwa Akazi kagutunze umunsi Ku wundi, kuko iyo wadutumye turagutumikira.

Tukagufasha gutega Ku makipe wifuza ndetse no mu buryo ubyifuzamo.

Icyo usabwa Ni ukuduhamagara/kutwandikira, ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gutega tugahita tubigukorera ako kanya.

Tubibutse ko iyo wifuza gutega Ku mikino iri kuba (Live betting) nabwo utunyuraho tukagutumikira kuko dukora amasaha 24 kuri 24

Dukorana Bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Gorilla Games, Forza Bet, … Aho hose wadutumayo tukagutumikira.

Qatar Empire Association Ni company yemewe mu Rwanda kandi yizewe ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) Ku makipe bakunda ndetse n’imikino bashaka.

Muri iki gihe, services zacu tuzitangaira online amasaha 24 Ku yandi.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Twandikire kuri WhatsApp 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

Momo Pay wishyuriraho amafaranga iyo Ushaka ko tugutumikira Ni: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri Momo Pay: Qatar Empire Association Ltd

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Leave a Reply

Your email address will not be published.