Umukinnyi ukomeye uheruka kugurwa na Rayon Sports yatakambiye Lt Gen Mubarakh Muganga uyobora APR FC.

Myugariro wo hagati Hirwa Jean de Dieu waguzwe na Rayon Sports avuye muri Marines FC akomeje kubura ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Uyu mukinnyi wageze muri Marines FC atijwemo n’ikipe ya Intare FC, ku munsi w’ejo ubwo yajyaga gushaka ibyangombwa bimurekura burundu ngo atangire akazi ke muri Rayon Sports yaje kubyimwa aho bamubwiraga ko agifite amasezerano y’amezi atatu muri Intare FC.

Nyuma yo kwimwa ibyangombwa Hirwa Jean de Dieu yafashe icyemezo cyo guhamagara Lt Gen Mubarak Muganga amubwira ko ibyo yakoze bitari bikwiye kandi ko nta byangombwa baramuha kuko agifite amasezerano yabo.

Hirwa Jean de Dieu yakomeje kwinginga asaba ko bamuha amahirwe agakinira ikipe ya Rayon Sports yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, uyu mukinnyi bamusubije ko bidashoboka ko yakinira Rayon Sports ko byibura yatizwa muri Kiyovu Sports.

Kugeza ubu Hirwa Jean de Dieu ntabwo yatanzwe ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 bitewe n’uko adafite ibyangombwa byuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.