Umuraperi ukomeye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yitabye Imana.

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Coolio, wamamaye mu ndirimbo Gangsta’s Paradise yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022. baraperi babiciye mu myaka ya za 90 yitabye Imana afite imyaka 59.

Icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana ariko CNN ivuga ko ishami rishinwe kuzimya inkongi z’umuriro ryo muri Los Angeles ryatabajwe ahagana saa kumi z’igitindo.

Abaganga bashinzwe gukora ubutabazi ngo basanze uyu mugabo atabasha kumva bagerageza kumuha ubutazi bw’ibanze mu gihe cy’iminota 45 ariko saa kumi n’imwe z’umugoroba ashiramo umwuka.

Coolio yatangiye kumenyekana nk’umuhanzi mu myaka ya za 80. Indirimbo ye “Fantastic Voyage” yatumye yamamara birushijeho ariko Gangsta’s Paradise yamushyize ku rundi rwego.

Mu 1996 yatsindiye igihembo cya Grammy award abikesha iyi ndirimbo ye Gangsta’s Paradise.

Leave a Reply

Your email address will not be published.