Umuriro watse hagati ya Apôtre Dr Paul Gitwaza n’abo bashinganye Zion Temple.

Apôtre Dr Paul Gitwaza wari Umuvugizi Mukuru w’Umuryango ’Auntenthic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center’, yegujwe kuri ziriya nshingano n’abo bafatanyije kuwushinga bamushinja imiyoborere mibi no gushaka kuwugira uwe.

Ni ibikubiye mu ibaruwa abafatanyije na Apôtle Gitwaza gushinga Zion Temple bamwandikiye ku wa 14 Gashyantare 2022.

Iyi baruwa BWIZA dukesha iyinkuru ifitiye Kopi yashyizweho umukono n’abarimo Bishop Claude Djessa, Bishop Dieudonné Vuningoma, Bishop Pierre Kaberuka, Bishop Richard Muya, Bishop Charles Mudakikwa na Bishop Paul Daniel Kukimunu.

Aba icyemezo cyabo cyeguza Apôtle Dr. Paul Gitwaza bakimenyesheje abarimo Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Ubutabera, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Uwa Polisi y’u Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro ndetse n’Abayoboke ba Zion Temple.

Muri iyo baruwa bariya bavugabutumwa uko ari batandatu basabye Apôtle Dr Paul Gitwaza kwegura bamushinja amakosa atandakunye.

Bagize bati:’’Mwe nk’umuvugizi mukuru [w’umuryango] mwirengagije nkana abo mwawushinganye mushaka kuwuhindura uwanyu bwite, mugafata ibyemezo muhonyora amategeko y’umuryango ndetse n’ay’igihugu’’.

Apôtle Dr Gitwaza yabwiwe ko nk’umuvugizi mukuru wa Zion Temple yaranzwe n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza imitungo inyuranye y’umuryango no kugurisha indi, imwe akayikoresha mu nyungu ze bwite ku buryo hari n’iyo yimuriye mu mahanga yirengagije amategeko shingiro y’umuryango, yemwe nta n’umwe mu bo bawushinganye agishije inama.

Aba kandi bashinje Gitwaza kugira Zion Temple nk’akarima ke kugeza aranzwe n’imyitwarire mibi idakwiye kuranga umukozi w’Imana yo “kwikiza abo batavuga rumwe” mu rwego rwo kwegukana burundu imitungo y’uriya muryango.

Bavuga ko Gitwaza amaze igihe kinini yarataye itorero, agahitamo kuriyoboza umuntu batazi ku buryo byateye akajagari mu miyoborere n’imicungire y’umutungo.

Babwiye Gitwaza ko akuwe ku buyobozi bw’iri torero ku mpamvu zirimo ubwibone no kubiba amacakubiri muri Zion Temple.

Bati:’’Inama imaze kubona ko ibyemezo mwafashe ku giti cyanyu bidakurikije amategeko byatumye abakirisitu benshi bava mu gakiza, batatana, ndetse murangwa no kubiba amacakubiri n’urwango mu nzu y’Imana tutibagiwe n’umuco mubi w’itonesha n’ubwibone’’.

kubera izo mpamvu twerekanye […] mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo no kuramira umuryango ugeze aharindimuka, ukuwe ku buyobozi bw’umuryango twagushinze.

Amakuru avuga ko ibikubiye mu ibaruwa y’aba ba bishop ari ibitekerezo byatangiye mu myaka ya 2014, mbere y’uko Gitwaza abahagarika kubera kutumvikana na bo ku ngingo zimwe na zimwe.

Umuvugizi wa Zion temple, Tuyizere Jean Baptiste, yatangaje ko abanditse beguza Apôtre Paul Gitwaza bataba muri Zion Temple.

Ati:’’Bariya bantu ntabwo baba muri Zion Temple, baba mu itorero ryitwa World Revival Centre. Uko basinye kuri iriya baruwa bamaze imyaka itandatu barashinze itorero ryabo’’.

Uyu yavuze ko nk’itorero batazi niba iriya baruwa aribo bayanditse kuko bitumvikana uko umuntu wo mu itorero rimwe yajya kweguza uwo mu rindi.

Yagaragaje ko mu gihe byaramuka bigaragaye ko aribo bayanditse ubuyobozi bwa Zion Temple butabifata nk’ibintu bikomeye cyane ahubwo bubona byaba ari ugusiga icyasha itorero.

Yasobanuye ko batandatu bayanditse batangiye ari abanyamuryango shingiro batangiranye na Zion Temple kandi bari no mu banyamuryango bahagaririye abandi ariko ko atari bo bayitangije.

Bivugwa ko bamwe muri bariya bavugabutumwa batari mu Rwanda kuko babiri bari mu Bubiligi, undi umwe akaba aba muri Canada.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

 

Hari abantu bifuza gutega (Betting) Ku mikino ariko bakabura umwanya wo kubikora.

Gutega Ku mikino Ni bumwe mu bushabitsi bushobora kukwinjiriza agatubutse.

Qatar Empire Association Ltd iragutumikira ukabasha gutega Ku mikino itandukanye.

Nta kwigora uta umwanya Wawe wari gukoresha ukora business cyangwa Akazi kagutunze umunsi Ku wundi, kuko iyo wadutumye turagutumikira.

Tukagufasha gutega Ku makipe wifuza ndetse no mu buryo ubyifuzamo.

Icyo usabwa Ni ukuduhamagara/kutwandikira, ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gutega tugahita tubigukorera ako kanya.

Tubibutse ko iyo wifuza gutega Ku mikino iri kuba (Live betting) nabwo utunyuraho tukagutumikira kuko dukora amasaha 24 kuri 24

Dukorana Bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Gorilla Games, Forza Bet, … Aho hose wadutumayo tukagutumikira.

Qatar Empire Association Ni company yemewe mu Rwanda kandi yizewe ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) Ku makipe bakunda ndetse n’imikino bashaka.

Muri iki gihe, services zacu tuzitangaira online amasaha 24 Ku yandi.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Twandikire kuri WhatsApp 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

Momo Pay wishyuriraho amafaranga iyo Ushaka ko tugutumikira Ni: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri Momo Pay: Qatar Empire Association Ltd

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Leave a Reply

Your email address will not be published.