Umutoza Mohammed Adil yazamuriwe umushahara yongera amasezerano y’imyaka ibiri.

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi yongereye amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu mpeshyi ya 2024.

Mu mpera z’umwaka ushize w’imikino nibwo amasezerano y’imyaka ibiri yarangiye mu ikipe ya APR FC, bikaba byaravugwaga ko atazongererwa andi masezerano.

Nyuma yo gusoza amasezerano muri APR FC, umutoza Mohammed Adil Erradi yerekeje mu gihugu cy’u Bubiligi gushaka ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino Nyafurika ‘Liscence A Pro ya UEFA’.

Amakuru ahari ni uko ibyangombwa yamaze kubibona nta gihindutse mu mpera z’uku kwezi bikazaba byamugezeho, akaba ari nayo mpamvu ikipe yahisemo kumwongerera amasezerano.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamwongereye amasezerano y’imyaka ibiri imuha inshingano zo kuzarenga amatsinda y’imikino Nyafurika nk’uko Rayon Sports yabikoze mu mwaka wa 2018.

Amakuru yizewe Inkanga.com yamenye ni uko Mohammed Adil Erradi yongerewe umushahara aho yakuwe muri miliyoni 22 z’Amanyarwanda akaba azajya ahembwa miliyoni 24 z’Amanyarwanda buri kwezi.

Mohammed Adil Erradi yageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2019, kuva yagera muri APR FC yegukanye ibikombe bitatu bya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere harimo bibiri yatwaye adatsinzwe.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0788847956/ 0788490502 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published.