Umutoza wa Kiyovu Sports yahishuye amagambo akomeye nyuma yogutsindwa na Sunrise

André Landeut yakomoje ku bimaze iminsi bivugwa mu buyobozi bwa Kiyovu Sports aho President Mvukiyehe Juvenal aherutse gutangaza ko yeguye ku buyobozi bwa Kiyovu ariko nyuma y’igihe gito akisubiraho agasubira ku nshingano zo kuyobora Kiyovu Sports.

André Landeut yavuze ko ibyo biri mu bintu byahungabanyije abakinnyi ba Kiyovu Sports ndetse asaba abakunzi ba Kiyovu Sports kuba bafatanya na President Juvenal kugira ngo ntiyibone ko ariwe wenyine, asaba ko bamuba hafi.

Umutoza Alain-André Landeut yavuze ku kuba abakinnyi baherutse kwanga gukora imyitozo kubera ko batarishyurwa ibirarane baberewemo avuga ko asaba abakinnyi gutekereza kucyabazanye aho gutekereza ku mishahara ndetse avuga ko nta madeni akanganye bafitiye abakinnyi bitewe nuko nta mukinnyi ufitiwe ibirarane birenze amezi abiri, kandi na FIFA iteganya ko umukinnyi yakagombye kurekarama umushahara byibura amaze amezi abiri atishyurwa, avuga ko akeneye ikipe ishyize hamwe itarimo imyiryane.

Alain-André Landeut avuga ku bakinnyi barimo Abed ndetse na Coutinho batigeze bakinishwa yavuze ko impamvu atabakinishije byatewe n’imyitwarire yabo itari myiza yongeraho ko akinisha abakinnyi bakora imyitozo hapana abivumbura ngo baberewemo imyenda

Ariko avuga ko atariyo mpamvu yatumye adakinisha Pichu, ahubwo yahisemo gukoresha Floduar bitewe nuko akina yugarira mu gihe Pichu we akina acenga ameze nk’uryoshya umukino, avuga ko Pichu ari umukinnyi myiza iyo watsinze akaba ariyo mpamvu yahisemo gukoresha Floduar nubwo nabyo bitagenze neza ngo babone insinzi

Yasoje asezeranya abafana ba Kiyovu Sports ko ibitagenze neza uyu munsi, avuga ko tariki ya 13/10/2022 bizagenda neza ubwo bazaba bakira ikipe ya ÉTINCELLES, avuga ko kuba batsinzwe na Sunrise atariwo mu kino wa nyuma ndetse ko bakiri ku gikombe, Ubu Rayon Sports ikaba iraye ku mwanya wa mbere n’amanota 12 nyuma yo gutsinda Marine ibitego 3 kuri 2, ikaba irusha Kiyovu ya kabiri amanota 3 dore ko Kiyovu ifite amanota 9

UKO INDI MIKINO YAGENZE:

Marines FC 2-3 RAYON SPORTS MUKURA VS 2-3 Gorilla FC KIYOVU Sport 1-2 Sunrise FC Bugesera FC 3-1 Etincelles IMIKINO IZABA EJO: Police FC vs Gasogi United Rutsiro FC vs AS Kigali Rwamagana vs APR FC Musanze FC vs ESPOIR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published.