Urutonde rurerure rw’abakinnyi bashobora kuzasinyira Apr FC muri uyu mwaka

Ikipe ya APR FC irateganya kuzasinyisha abakinnyi barindwi bakomeje kwitwara neza muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-2022.

Abo bakinnyi barindwi bamaze gushimwa n’umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed bamwe iyi kipe izabasinyisha mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri Mutarama, abandi ibasinyishe mu mpeshyi ya 2022.

Umukinnyi usatira izamu aciye iburyo mu ikipe ya AS Kigali witwa Niyibizi Ramadhan niwe uri ku isonga mu bakinnyi bifuzwa na APR FC, abandi ni myugariro w’ibumoso Ishimwe Christian wa AS Kigali.

Abakinnyi babiri bakina hagati mu kibuga muri Gorilla FC aribo Iradukunda Simeon na Nshimiyimana Tharcisse, hakiyongeraho myugariro wo hagati Niyigena Clement na Nishimwe Blaise ba Rayon Sports ndetse na myugariro Nemeyimana Kato Samuel wa Bugesera FC nabo APR FC irabashaka.

Kugeza ubu abo nibo bakinnyi bafite amahirwe menshi yo kuzasinyira ikipe ya APR FC bitewe n’uko urwego rwabo rw’imikinire rwashimwe n’itsinda ry’abatoza b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Akira Website yawe uyu munsi: Guhera ku mafaranga 100,000 frw (Web Design), Turakubakira

Website yo mu bwoko bukurikira:

Iy’Urusengero na NGO

Ubucuruzi (Wamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru (Blogs) ndetse tukugire n’inama y’uburyo blogs zungukamo

Note: Harimo na Free domain name muri ariya mafaranga.

Kora share wowe ubishaka nuzana umu client turaguha Commission.

Hamagara/WhatsApp: 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published.